Umunota
@umunotanews
http://Umunota.com is a new, dynamic news website, focusing on Rwandan news, providing exclusive and quick information on a wide range of fields in Kinyarwanda
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yahererekanyije ububasha na Dr. Edouard Ngirente, yasimbuye mu nshingano. Uyu muhango witabiriwe n'abaminisitiri batandukanye, abayobozi n'abakozi bo mu biro bya Minisitiri w'Intebe. Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yavuze…




Komiseri ushinzwe amahugurwa muri Polisi, ACP Barthelemy Rugwizangoga, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’umwaka ku buvuzi bw’imbwa zifashishwa mu mutekano. Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Canine Brigade, giherereye i Masoro, mu Karere ka Gasabo. Aya mahugurwa…




“The level of disrespect Rwandans and Africans face daily is staggering. But we must ask ourselves: why do we tolerate it? What do we lack to reject it? It’s as if we only do what’s right when we are told to. That mindset has to change. We are not here to serve others’ interests…
“Niteguye ntategwa gutanga umusanzu wanjye, nk'Umunyarwanda wiyemeje gukorera igihugu cye” Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva #UmunotaNews
Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi muri Guverinoma, yavuze ko abayobozi batahawe imirimo, hari izindi nshingano bazahabwa zibategereje. #UmunotaNews
Perezida Kagame yashimiye Minisitiri w'Intebe ucyuye igihe, Dr. Edouard Ngirente, ku kazi keza yari amaze imyaka umunani akora #UmunotaNews
Aba Minisitiri n'Abanyamabanga ba Leta batandukanye bagejeje indahiro zabo kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu muhango witabiriwe n'abayobozi bakuru b'igihugu, uri kubera mu Nteko Ishinga Amategeko. #UmunotaNews




Kwakira Indahiro z'abagize Guverinoma Nshya | 25 July 2025 👉 youtube.com/live/agoI6vCdt… #UmunotaNews
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko umuganda uteganyijwe kuba ku wa 26 Nyakanga 2025, uzakorerwa mu ngo. Abaturage basabwe kwibanda ku gukora isuku aho batuye, mu rwego rwo kurushaho kunoza gahunda y'isuku n'isukura. Abaturage bafite ingendo ziri ngombwa ku munsi…


Dr Nsengiyumva Justin, yatanze ububasha yari afite nka Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu, BNR, asimburwa na Nick Barigye. Dr. Justin Nsengiyumva aherutse kugirwa Minisitiri w'Intebe asimbuye Dr. Edouard Ngirente. #UmunotaNews




Dr Telesphore Ndabamenye (@T_Ndabamenye) yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi. Dr Ndabamenye yari amaze imyaka 2 ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’ubworozi (@RwandaAgriBoard)
