UR- RADIO SALUS
@RADIOSALUS1
RADIO YA BOSE
Amakuru yo ku wa Gatanu tariki ya 25/07/2025 #SalusAmakuru
Perezida Kagame, yibukije ko imiyoborera y’u Rwanda yihariye, asaba Abanyarwanda bose guharanira guteza imbere Igihugu cyabo, badategereje abandi bo hanze baza kubibakorera. #SalusAmakuru


Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabwiye abagize Guverinoma n'abandi barahiye, ko inshingano bahawe ziremereye, abibutsa ko kuzishobora bihera ku kuba bibarimo ubwabo. #SalusAmakuru



Twakoranaga neza- Perezida Kagame yashimiye byimazeyo Minisitiri w'Intebe ucyuye igihe, Dr.Edouard Ngirente. Yavuze ko abahinduriwe imirimo n’abatahawe indi, hari indi ibategereje. #SalusAmakuru

Ndashaka kubasezeranya ko iki cyizere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yangiriye kitazaraza amasinde- Minisitiri w'Intebe mushya, Dr Justin Nsengiyumva nyuma yo kurahira inshingano kuri uyu wa Gatanu #SalusAmakuru



Perezida Kagame agiye kwakira indahiro ya Minisitiri w'Intebe mushya, Dr Justin Nsengiyumva n'iyabandi ba Minisitiri, Abanyamabanga ba Leta ndetse n'abayobozi bakuru bahawe inshingano. Iki gikorwa kiri kubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. #SalusAmakuru

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangaje ko Umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2025 uzakorerwa mu ngo. #SalusAmakuru


Ikigo gishinzwe Mine Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), n’ikigo gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), bigiye kujya birebererwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) hashingiwe ku ivugururwa riri gukorwa muri izi nzego. #SalusAmakuru

Nick Barigye yagizwe Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda. #SalusAmakuru

Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo. #SalusAmakuru

Dr. Ndabamenye Telesphore, yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi. #SalusAmakuru

Dr. Bernadette Arakwiye yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije, asimbuye Dr. Uwamariya Valentine. #SalusAmakuru

Dominique Habimana yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimbuye Dr. Patrice Mugenzi. #SalusAmakuru

Perezida Kagame yashyizeho abagize Guverinoma barimo Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta; n'abandi bayobozi bakuru. #SalusAmakuru


Guverinoma nshya yashyizweho kuri uyu wa Kane tariki ya 24/07/2025 irimo Abaminisitiri bashya babiri: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana na Minisitiri w’Ibidukikije, Bernadette Arakwiriye. Abandi ba Minisitiri ntabwo bahindutse. #SalusAmakuru

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, baganira ku ngingo z’ingenzi zigize ubuzima bw’Igihugu. #SalusAmakuru

Abana bari mu biruhuko barishimira umwanya mwiza bahawe uzwi nka “Musée vacances” aho bajya ku Ngoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda ya Huye, bagatozwa imirimo itandukanye yo hambere ishingiye ku muco. Bigishwa n'indangagaciro n'ikinyabupfura. @IntekoyUmuco #SalusAmakuru



Polisi y'u Rwanda isaba abaturwanda kwitwararika muri ibi bihe by'impeshyi, birinda icyo ari cyo cyose cyateza inkongi y'umuriro. Yabasabye kwihutira kuyihamagara igihe bahuye n'icyo kibazo. Ni mu kiganiro n'Umuvugizi wa Polisi muri @RwandaSouth, CIP Hassan Kamanzi. @Rwandapolice



Impuguke muri politike zivuga ko Minisitiri w'Intebe mushya Dr Justin Nsengiyumva yitezweho gukomeza urugendo rw’iterambere youtu.be/-LRVJJxibqA?si…