Bugesera District
@BugeseraDistr
Welcome to official X-handle of Bugesera District - Ikaze ku rubuga rwa X rw'Akarere ka Bugesera #Abakeramurimo, 📞 3240, ✉️ [email protected]
MU MASHUSHO: Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kwita ku rubyiruko n'abana bari mu biruhuko,byaranzwe n'imikino inyuranye hagati y'abana, urubyiruko, ababyeyo babo ndetse n'abayobozi. @RwandaLocalGov,@Rwanda_Edu,@Unity_MemoryRw,@Rwanda_Sports,@RwandaEast,@MutabaziRich
Ku munsi wa kabiri wa Gahunda yo kwita ku rubyiruko mu buruhuko, kuri iki gicamunsi, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, @YImanishimwe yasuye abana n’urubyiruko bari gutorezwa kuri site ya Ntarama. “𝐔𝐛u𝐳i𝐦𝐚 𝐛𝐰i𝐳𝐚, 𝐚𝐠a𝐜i𝐫𝐨 𝐤a𝐧𝐣𝐲𝐞”




Muri iki gitondo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, @YImanishimwe ayoboye inama igamije kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho kunoza isuku mu Karere ka Bugesera. Iyi nama yitabiriwe n’abafite mu nshingano kwita ku isuku mu Karere no mu Mirenge.




Kuri uyu wa Kane, ku bufatanye na @LODARwanda ,@giz_rwanda n'Akarere,abakorera mu gakiriro ka Bugesera bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo ku micungire mishya n'ishoramari Leta ifatanyije n'abikorera mu kongera ishoramari mu dukiriro,intambwe n'ubufasha bikenewe mu kuryongera.




Meya @MutabaziRich yagaragaje ibyiza bya gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko mu biruhuko ... @BugeseraDistr muhaziyacu.rw/amakuru/meya-m…
“Turifuza ko tugira urubyiruko n’abana barerwa neza, batozwa gukunda igihugu, baharanira kwigira no kugira uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu kandi babinyujije mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda; cyane cyane za kirazira.” Mayor @MutabaziRich atangiza gahunda #IntoreMuBiruhuko




Atangiza iyi gahunda, Mayor @MutabaziRich yashishikarije abana n’urubyiruko kuzakurikirana inyigisho bazahabwa mu gihe gisaga ukwezi, ati: “Muzamenya indangagaciro z’umuco nyarwanda, muzahabwa amahirwe yo kugaragaza impano mufite, mumenye gukora umurimo unoze n’ubundi bumenyi,…




Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Bugesera kimwe n’ahandi hose mu gihugu, hatangijwe Gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko izasozwa tariki 29 Kanama 2025. Ku rwego rw’Akarere, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa @RilimaBugesera, gitangizwa ku mugaragaro na Mayor @MutabaziRich.




Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Akarere, @MutabaziRich yitabiriye Inteko y’Abaturage mu Murenge wa @MarebaBugesera, aganira n’abaturage b’Akagari ka Rango ku ngingo yo kwita ku mutekano no kwirinda imyubakire itemewe kugira ngo ubutaka bukoreshwe icyo bwagenewe.




Muri iyi nteko y'abaturage, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, @umwalia9 yasabye abaturage gutangira kwitegura igihembwe cy'ihinga 2025-26A, kohereza abana muri gahunda y'intore mu biruhuko, kwicungira umutekano no kwimakaza umuco w'isuku n'isukura.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, @umwalia9, yitabiriye inteko y’abaturage mu Murenge wa @NgerukaBugesera, mu Kagari ka #Murama. Bari kuganira kuri gahunda za Leta zirimo; umutekano, ubuhinzi n'ubworozi, isuku n'isukura, intore mu biruhuko n'izindi.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, @umwalia9, yitabiriye inteko y’abaturage mu Murenge wa @NgerukaBugesera, mu Kagari ka #Murama. Bari kuganira kuri gahunda za Leta zirimo; umutekano, ubuhinzi n'ubworozi, isuku n'isukura, intore mu biruhuko n'izindi.




📢 Tubararikiye gukurikira Ikiganiro Bugesera mu Iterambere kuri Radio Izuba @izubaradio_tv , 100 FM, 20h00-21h00 Ni ikiganiro kigaruka kuri 𝗚𝗮𝗵𝘂𝗻𝗱𝗮 𝘆𝗼 𝗸𝘄𝗶𝘁𝗮 𝗸𝘂 𝗿𝘂𝗯𝘆𝗶𝗿𝘂𝗸𝗼 𝗺𝘂 𝗯𝗶𝗿𝘂𝗵𝘂𝗸𝗼: "𝗨𝗯𝘂𝘇𝗶𝗺𝗮 𝗕𝘄𝗶𝘇𝗮, 𝗔𝗴𝗮𝗰𝗶𝗿𝗼 𝗞𝗮𝗻𝗷𝘆𝗲."

Ku munsi wa kabiri w’Umwiherero w’Abakozi b’Akarere, bari guhabwa ikiganiro kuri gahunda y'isuku n’isukura no kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Ni ikiganiro kiri gutangwa n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, @YImanishimwe.




Kuri iki gicamunsi, Dr. Birasa Nyamulinda, impuguke ifasha Akarere gutegura igenamigambi ry'iterambere ry'Akarere #DDS, yatanze ikiganiro ku bakozi b'Akarere bari mu mwiherero uri kubera mu Murenge wa Mareba, kigaruka ku mishinga n'ibikorwa bizakorwa mu myaka itanu iri imbere.



